Captaine Thomas Sankara (9) :

Urupfu rwa Sankara

Tariki ya 15 Ukwakira 1987 Sankara yishwe n'itsinda ryitwaje intwaro riri hamwe n'abandi bayobozi bagera kuri 12, akaba ari Coup d'Etat yari yateguwe n'uwari inshuti ye Blaise Compaoré. Sankara yishwe ageza ijambo kuri rubanda.

Zimwe mu mpamvu zatanzwe zivugwa harimo iy'uko umubano wa Burkina Faso n'ibihugu by'ibituranyi wari warazambye aho Compaoré yavugaga ko Sankara yazambije umubano n'ibihugu by'amahanga birimo u Bufaransa na Cote d'Ivoire.

Prince Johnson, wahoze ari umurwanyi muri Liberia akaba yari inshuti na Charles Taylor, yabwiye Komisiyo y'ukuri n'ubwiyunge ko urupfu rwa Sankara rwari rushyigikiwe na Charles Taylor.

Nyuma y'iyo Coup d'Etat, ishyaka rye ryakoze imirwano yamaze iminsi mike.

Umurambo wa Sankara warashwanyagujwe utabwa ahantu hatamenyekanye.

Umuryango we wahise uhunga, Compaoré yigarurira byose ndetse anahita ahindura politiki za Sankara.

Umurage yasigiye Afurika

Uwitwa Antonio de Figueiredo yagize ati "Afurika n'Isi muri rusange ntibirakira ibikomere byasigiwe n'urupfu rwa Sankara nk'uko tutazibagirwa urupfu rwa Patrice Lumumba, Kwame Nkrumah, Eduardo Mondlane, Ama­lcar Cabral, Steve Biko, Samora Machel, ndetse vuba aha na John Garang, muri bake twavuga.

Mu gihe inkozi z'ikibi zitigeze zikoresha uburyo bumwe mu kwica aba Banyafurika b'intangarugero, ahubwo zahisemo kuyoborwa n'intego imwe yo kugumisha Afurika mu minyururu."

Nyuma y'imyaka 20 yishwe, kuwa 15 Ukwakira, 2007, Thomas Sankara yibutswe mu mihango yabereye muri Burkina Faso, Mali, Senegal, Niger, Tanzania, Burundi, France, Canada, na USA.

Uruhare rw'u Bufaransa mu rupfu rwa Sankara ntiruzwi neza

Mu myaka ibiri ishize, umudepite w'Umufaransa, André Chassaigne, yavuze ko azotsa igitutu Guverinoma y'u Bufaransa igashyiraho Komisiyo ishinzwe gucukumbura iby'iyicwa rya Thomas Sankara.

Chassaigne, uri mu ishyaka ry'abakominisite yavuze ko ari gukurikirana ibaruwa yanditswe mu 2011 n'abadepite 12 bo muri Burkina Faso yanditswe bashaka kumenya uruhare rw'u Bufaransa.

Chaissaigne aganira n'abanyamakuru yagize ati «U Bufaransa, ku kigeranyo utamenya, bwagize uruhare mu rupfu rwa Sankara Ntibyumvikana gusiga mu gihirahiro abaturage ba Burkina Faso ku byabaye.»

Source :igihe.com